Amerika ishyigikiye Ubuyapani ku kibazo cy'ibirwa

Barack Obama na Shinzo Abe Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Barack Obama na ministri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yaburiye Ubushinwa ko ibirwa bigenzurwa n'Ubuyapani mu burasirazuba bw'inyanja y'Ubushinwa birinzwe hakurikijwe amasezerano ya gisirikare Ubuyapani bwagiranye na Amerika.

Ibyo Barack Obama yabivuze ku munsi wa kabiri w'urugendo rwe muri Aziya yatangiriye mu Buyapani.

Amato y'Ubushinwa akunze gukora ibikorwa byerekana ko atishimiye ko Ubuyapani bugenzura amazi akikije ibyo birwa ibihugu byombi bitumvikanaho.

Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa yongeye gushimangira ko ibyo birwa ari iby'Ubushinwa.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Buyapani ku wa gatatu, Perezida Obama yavuze ko igihugu cye kitazashyigikira umuntu wese uzagerageza kubangamira ubutegetsi bw'Ubuyapani mu birwa bya Senkaku cyangwa se Diaoyu biri mu burasirazuba bw'inyanja y'Ubushinwa.