Uburusiya bwugarijwe n'ibindi bihano kubera Ukraine

  • 23 Ukwa kane 2014
John Kerry na Sergei Lavrov Image copyright
Image caption John Kerry na Sergei Lavrov

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, araburira Uburusiya ko buzafatirwa ibihano byisumbuye niba budacubije imvururu muri Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye na Sergei Lavrov, Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w'Uburusiya kuri telefoni, John Kerry yagaragaje ‘‘impungenge zikomeye ku ibura ry’intambwe ziboneye z’Uburusiya’’.

Uburusiya bushinja abategetsi muri Kiev iburizwamo ry’amasezerano y’i Geneva mu cyumweru gishize.

Perezida w’agateganyo wa Ukraine yategetse isubukurwa ry’ibikorwa bya gisirikare ku barwanyi bashyigikiye Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi bishinja Uburusiya kwiyorobeka bukoresha imbaraga za gisirikare mu gushyigikira abashaka kwitandukanya n’ubutegetsi bari mu burasirazuba bwa Ukraine, aho amazu ya leta yafashwe nibura mu mijyi 9.

Uburusiya buhakana kubigiramo uruhare.