Obama yaburiye Koreya ya ruguru

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Perezida Obama yemeye gukomeza gutera Koreya yepfo inkunga

Barack Obama yiyemeje gutera inkunga Koreya y'amajyepfo mu gihe hari ibimenyetso ko Koreya ya ruguru ishobora kuba iri gutegura kugerageza ibikorwa by'intwaro za nuclear ku nshuro ya 4.

Ibi perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yabivugiye mu gice cya kabiri cy'uruzinduko rwe muri Aziya.

Nubwo icyo Koreya ya ruguru igamije kugeraho kitari cyamenyekana, amashusho ya satelite yerekanye ko ibikorwa hafi y'aho icyo gihugu kigeragereza gukora intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa nuclear, byiyongereye.

Perezida Obama yavuze ko ibyo bikorwa byo gushotorana bishobora gutuma icyo gihugu kirushaho guhabwa akato.

Yanashimiye kandi umukuru wa Koreya yepfo, Park Geun-hye, gukomeza gukorana n'ubutegetsi bw'Amerika.

Barack Obama yatangiye avuga ko yifatanije n'abaturage ba Koreya y'amajyepfo mu kababaro batewe n'impanuka y'ubwato yahitanye abantu bagera kuri 300 mu cyumweru gishize.