Umuryango wa G7 urotsa igitutu Uburusiya

  • 26 Ukwa kane 2014
Abashyigikiye Uburusiya bigaruriye amazo ya leta mu burasirazuba bwa Ukraine Image copyright Getty
Image caption Abashyigikiye Uburusiya bigaruriye amazu ya leta mu burasirazuba bwa Ukraine.

Abashinzwe ububanyi n'amahanga mu bihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'Uburayi barateganya guhura ku wa mbere kugirango bigire hamwe ukuntu bafatira ibindi bihano Uburusiya kubera ikibazo cya Ukraine.

Ibi bitangajwe nyuma yaho umuryango uhuriweho n'ibihugu 7 bifite inganda nyinshi kurusha ibindi ku isi - G7 - ufashe icyemezo cyo kurushaho kwotsa igitutu Uburusiya.

Byitezwe ko iyo nama izongera amazina mashya ku rutonde rw'abarusiya bagomba gufatirwa ibihano kandi n'ibihano Uburusiya bwafatiwe mu rwego rw'imali n'ubukungu bikarushaho gukara.

Ibiro by'umukuru w'igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko abantu ku giti cyabo n'amasosiyete akoranira bya hafi na Perezida Putin ashobora kwibasirwa n'ibyo bihano.

Uburusiya buvuga ko Uburayi na Amerika birimo kugerageza kwigarurira Ukraine. Abategetsi ba Ukraine bo baravuga ko bafite ubwoba ko Uburusiya burimo kwitegura kubatera.