Ministri w'intebe wa Korea yepfo yeguye

Abagenzi barenga 300 barapfuye cyangwa se baburiwe irengero Uwufise ububasha kw’isanamu GETTY IMAGES
Image caption Abagenzi barenga 300 barapfuye cyangwa se baburiwe irengero

Ministri w'intebe wa Korea yepfo yeguye ku mirimo ye kubera uko leta yitwaye mu kibazo cy'ubwato butwara abagenzi buherutse kurohama abantu barenga 300 bakaba barapfuye cyangwa se baraburiwe irengero.

Chung Hong-won - wari wijimye mu maso - yasabye imbabazi kubera ko atabashije gukumira iyo mpanuka n'ukuntu leta ye yabyitwayemo iyo mpanuka imaze kuba.

Yavuze ko amarira y'imiryango y'ababuriwe irengero atuma atabona ibitotsi nijoro.

Ministri w'intebe azava ariko ku mirimo ye ibintu nibimara kujya mu buryo.

Abantu kabuhariwe mu kwibira mu mazi bakomeje guhangana n'ibihe by'ikirere bitameze neza mu gikorwa cyo kuvana imirambo muri ubwo bwato bukomeje kugenda burushaho kujya hasi mu mazi.