Abapapa babiri bagizwe abatagatifu

Uwo muhango wari witabiriwe n'imbaga y'abantu
Image caption Uwo muhango wari witabiriwe n'imbaga y'abantu

Mu muhango udasanzwe wabereye i Vatican witabiriwe n'imbaga nyinshi y'abakiristu kandi wanarebwe n'abantu benshi ku isi kuri televiziyo, umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yagize abatagatifu Papa Yohani wa 23 na Papa Yohani Pahulo wa kabiri.

Uwo yasimbuye ku mwanya wa Papa, Benedigito wa 16 nawe yari yitabiriye uwo muhango.

Bubaye ubwa mbere abapapa babiri bagirirwa abatagatifu icyarimwe.

Papa Fransisiko yavuze - muri uwo muhango - ko abo bapapa babaye abagabo b'intwari babayeho mu bihe bikomeye byo mu kinyejana cya 20.