Umuyobozi wa Kharkiv yarashwe

  • 28 Ukwa kane 2014
Image caption Hennadiy Kernes, umuyobozi w'umujyi wa Kharkiv, arembeye mu bitaro nyuma yo kuraswa

Mu gihe imvururu zikomeje muri Ukraine, umuyobozi w'umujyi wa Kharkiv, Hennadiy Kernes, yarashwe, arakomereka cyane.

Ibiro bya bwana Kernes byavuze ko yarashwe mu mugongo n'abantu bataramenyekana, ubu akaba ameze nabi mu bitaro.

Bwana Kernes yari mu bantu bakoraniraga hafi na perezida wahiritswe k'ubutegetsi, Viktor Yanukovych, ariko akaba yari aherutse guhinduka ashyigikira igitekerezo cy'ubwiyunge bwa Ukraine.

Mbere y'aho, impirimbanyi zitwaje intwaro zishyigikiye Uburusiya, zari zigaruriye amwe mu mazu akomeye ya leta mu mujyi wa Kostyantynivka, uri mu burasirazuba bw'igihugu.