John Kerry mu ruzinduko muri Afurika

  • 30 Ukwa kane 2014
Image copyright AFP
Image caption John Kerry mu ugendo rwa mbere muri Afurika

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, John Kerry, atangiye uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane w'Afurika.

Bwana Kerry azatangirira muri Ethiyopiya ku cyicaro gikuru cy'umuryango w'ubumwe bw'Afrika.

Azagira ibiganiro ku mirwano ikomeje muri Sudani y'epfo n'ikibazo cyo muri Repubulika ya Centreafrique.

Mu ijambo yavuze mbere y'uko ahaguruka, bwana Kerry yavuze ko Leta zunze ubumbwe z'Amerika zishishikarijwe no guteza imbere imikoranire n'Afurika, umugabane uvugwa ko urimo ibihugu 8 mu 10 aho bifite ubukungu bwiyongera cyane kurusha ibindi ku isi.

Nyuma ya Ethiyopiya, azerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Angola.