Ibisasu muri gari ya moshi mu Buhinde

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Umutekano wakajijwe ahaturikiye ibisasu mu mujyi wa Chennai

Umugore umwe yapfuye abandi 9 bakomerekera mu gitero cya bombe kuri gari ya moshi mu majyepfo y’umujyi wa Chennai.

Ibi byatangajwe n’abategetsi

Umuyobozi kuri stasiyo ya gari ya moshi yatangaje ko umugore wapfuye yari yicaye hejuru ya kimwe mu bisasu bibiri.

Gari ya moshi yakoraga urugendo iva mu mujyi wa Bangalore yerecyeza i Guwahati mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Polisi kandi iravuga ko Chennai atari wo mujyi wari ugambiriwe guterwa.

Umutekano wakajijwe cyane mu Buhinde, buri mu gihe cy’amatora rusange.