Imyigaragambyo muri Tayilande

imyigaragambyi muri Tayilande Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abigaragambya bahanganye na polisi muri Tayilande

Abigaragambya ngo bifuzaga kwinjira ku ngufu mu kigo cya leta gishinzwe ibikorwa by’umutekano.

Ibihumbi byinshi by’abigaragambya basabaga Guverinoma y’agateganyo kwegura nyuma y’iminsi ibiri Ministri w’intebe Yingluck Shinawatra ndetse n’abandi 9 muri bari bagize Leta ye birukanywe ku kazi.

Urukiko ngo rwasanze barakoresheje nabi ububasha bari bafite.

Hari hashize amezi asaga 6 abigaragambya basaba Guverinoma kwegura kandi n’amatora yari ateganijwe akigizwayo kugira ngo habanze amavugurura mu rwego rwa politiki.