Inama y'U Burayi ku kibazo cya Ukraine

Ibarura ry'amajwi
Image caption Ibarura ry'amajwi

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’u Burayi bahuriye i Buruseli kuganira ku kibazo cya Ukraine.

Uyu muryango wari warigeze kunenga impinduramatwara yo mu bice bimwe by’uburasirazuba bwa Ukraine uvuga ko itemewe ndetse unagabisha ko utazihanganira igikorwa icyo aricyo cyose cyabangamira amatora y’umukuru w’iguhugu ateganijwe mu mpera z’uku kwezi.

Muri iyo nama, biteganijwe ko ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bari bwige uko bakwifashisha amategeko kurushaho mu rwego rwo gufatira ibihano Uburusiya kubera kwigarurira Crimea.