Turkiya:Abarenga 200 bitabye imana

impanuka mu kirombe cy'amakara muri Turkiya
Image caption impanuka mu kirombe cy'amakara muri Turkiya

Abatabazi bakomeje gushakisha abantu baheze mu kirombe cy'amakara y'amabuye cyo mu burasirazuba bwa Turkiya.

Abantu barenga 230 bamaze kwemezwa ko bahitanywe n'umwuka w'ubumara wa "carbon monoxide."

Iyo mpanuka yatewe n'icyuma cy'amashanyarazi cyaturikiye mu birometero bigera kuri 2 munsi y'ubutaka bituma ibyuma bitanga umwuka mu kirombe bihagarara.

Abategetsi baravuga ko bagishakisha abantu barenga 200.

Ministiri w'intebe Recep Tayyip Erdogan yageze i Soma aho iyo mpanuka yabereye.

Amajana y'abavandimwe bakomeje gutegereza abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi ko bazana imirambo cyangwa inkomere.

Abaminisitiri baravuga ko icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima gikomeje kuyoyoka.