Abakunzi b'abapadiri bandikiye Papa

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa Fransisiko yandikiwe ibaruwa n'abakunzi b'abapadiri

Umurwi w’abagore bakundana n’abapadiri bandikiye Papa Fransisiko bamusaba kuvugurura itegeko rya kiliziya gatorika ribuza abapadiri kurongora.

Abo bagore 26 baturuka mu Butaliyani n'ahandi ku isi, baravuga ko bose bakundana cyangwa bifuza gukundana n’umupadiri, baravuga ko banditse mu izina ry’abandi bagore bameze nkabo.

Iyo baruwa yabo iravuga akababaro ko kuba badashobora kubaho ubuzima bwuzuye, bakaba basaba kubonana na Papa Fransisiko.

Papa Fransisiko yigeze kuvuga ko ashyigikiye ko abapadiri batarongora, ariko mu 2010 yavuze ko bishoboka ko yahindura ibitekerezo bye.