Joyce Banda aramagana amatora

Image caption Ibarura ry'amajyi mu matora muri Malawi

Perezida wa Malawi yasabye ko ibarura ry'amajwi yavuye mu matora rusange yabaye muri kino cyumweru risubirwamo hakoreshejwe intoki ngo kuko ririmo uburiganya bukabije.

Joyce Banda yavuze ko amajwi amaze kubarurwa yerekana ko hari abakandida barimo gutsinda n'amajwi arenga kure umubare w'abantu biyandikishije ku biro by'amatora.

Abayobozi b'ayo matora bavuze ko ibarura ry'amajwi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho ryangiritse ku buryo bagombye gukoresha itamanaho rya emails na fax.

Akanama gashinzwe amatora kavuze ko ibivugwa na Perezida Banda bidafite agaciro, ariko kemera ko habaye ibibazo.