Ingabo zigaruriye gereza muri Siriya

Image caption Ingabo z'igihugu zigaruriye gereza nkuru i Aleppo

Hari amakuru avuga ko ingabo za Siriya zinjiye muri gereza nkuru ya Aleppo inyeshyamba zari zaragose mu gihe kirenga umwaka.

Amateleviziyo yo muri Libani akoranira hafi na leta ya Siriya n'umuryango, Syrian Observatory for Human Rights, uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ufite ikicaro mu Bwongereza, nibo batangaje aya makuru.

Bavuze ko abasirikare bari mu modoka za gisirikare n'ibifaru binjiye mu bibuga bya gereza, ahavugwa ko hari hafungiye abantu bagera ku bihumbi 4.

Ejo kuwa gatatu, umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, watangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku bantu ibihumbi 60 bari mu ntara ya Aleppo, mu majyaruguru y'igihugu.