Imirwano muri Ukraine yahitanye benshi

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Imvururu zirakomeje mu burasirazuba bwa Ukraine

Abarwanyi bashyigikiye Uburusiya bashaka kwiyomora kuri Ukraine bakozanyijeho n'ingabo z'igihugu mu ntara ya Donetsk, mu burasirazuba, hapfa abasirikare benshi.

Umusirikare mukuru mu ngabo za Ukraine yavuze ko byibura abasirikare 15 bishwe, abandi barenga 30 barakomereka.

Mu kindi gitero mu ntara ya Luhansk, umusirikare 1 yishwe, abandi 2 barakomereka.

Izi mvururu nshya zibaye iminsi 3 mbere y'amatora y'umukuru w'igihugu.

Ubutegetsi bufite ikizere ko ayo matora azakemura icyuka kiri mu gihugu, ariko nanone bukavuga ko hari ubwo bidashoboka ko amatora akorwa mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Ukraine.