Papa yageze mu Burasirazuba bwo hagati

Papa Fransisiko yasabye ko ikibazo cyo muri Syria gikemurwa mu mahoro Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa Fransisiko yasabye ko ikibazo cyo muri Syria gikemurwa mu mahoro.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Burasirazuba bwo hagati aho yasabye ko ikibazo cyo muri Syria kibonerwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.

Ibyo Papa yabivugiye mu murwa mukuru wa Yordaniya, Amman.

Papa kandi azanasura intara ya Cisijordaniya na Israheli. Aho muri Yordaniya, yakiriwe ku kibuga cy'indege n'abanyapolitiki bo mu rwego rwo hejuru n'abayobozi bakomeye b'amadini mbere yo kujya kubonana n'umwami Abdullah n'umwamikazi Rania.

Arateganya kandi gusomera misa kuri sitade mpuzamahanga ya Yordaniya.

Uruzinduko rwa Papa mu Burasirazuba bwo hagati rugamije kunoza umubano hagati ya Kiliziya gatolika n'abakiristu b'aba Orthodox no gushyigikira abakiristu bagenda bagabanuka cyane muri ako karere.

Papa Fransisiko aherekejwe muri urwo ruzinduko n'umuvugabutumwa w'umuyahudi n'undi w'umuyisilamu kugirango yerekane ko abakiristu n'abayahudi bashobora kubana mu mahoro.