FIFA: Ibirego bishya bya ruswa

UmunyaQatari Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Mohammed bin Hammam

Qatar yahakanye yivuye inyuma ibirego by'uko yatanze ruswa mu kwemererwa kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru kizakinirwa mu 2022.

Ikinyamakuru cy'i Londres mu Bwongereza, Sunday Times cyavuze ko cyabonye inyandiko nyinshi zirimo emails, amabaruwa, imyirondoro y'amafaranga yoherejwe muri Banki, byemeza ko Mohamed Bin Hamman, umunyaQatari wahoze ari mu buyobozi bukuru bwa FIFA yarishye amafaranga agera ku mamiliyoni y'amadolari y'Amerika, abayobozi b'umupira w'amaguru kugirango bazatore Qatar.

Bwana bin Hammam ariko ibyo birego yarabihakanye mu gihe cyashize