Ibihumbi by’abashinzwe umutekano bagabwe i Beijing

Umutekano wakajijwe mu rubuga rwa Tiananmen Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Kwibuka abapfiriye mu rubuga rwa Tiananmen birabujijwe

Ibihumbi by’abashinzwe umutekano boherejwe i Beijing gukumira ibikorwa byo kwibuka abapfiriye mu myigaragambyo y’abanyeshuri mu rubuga rwa Tiananmen, mu myaka 25 ishize.

Kugerageza kwibuka cyangwa kuganira ku byahabereye birabujijwe.

Abantu babarirwa mu majana, cyangwa se mu bihumbi ukurikije imibare yindi barishwe igihe ingabo zirukanaga abigaragambyaga bashaka impinduka n’ubwusanzure mu mwaka wa 1989.

Muri Hong Kong, abateguye imihango ngarukamwaka yo gucana urumuri rwa buji mu ijoro ryo kwibuka isabukuru ya ‘Tiananmen Square’ batangaza ko biteze umubare munini uca agahigo w’abantu bari bwitabire imihango – bagera ku bihumbi magana abiri.

Ku miterere y’ ‘igihugu kimwe, uburyo bw’imitegekere bubiri’ (One Country, Two Systems), umujyi uracyafite uburenganzira butaba mu Bushinwa.