Abishe Politkovskaya bakatiwe

  • 9 Ukwa gatandatu 2014
Umunyamakuru Anna Politkovskaya yarashwe mu 2006

Abagabo 2 mu bahamijwe icyaha cyo kwica Anna Politkovskaya bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Abandi 3 nabo bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bw'uyu munyamakuru w'umurusiyakazi bakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka hagati ya 12 na 20.

Madamu Politkovskaya yakoraga amakuru y’perereza, akaba yarananengaga perezida Vladimir Putin n'intambara Uburusiya burwanira muri Chechnya.

Uyu mugore yarasasiwe mu cyuma bazamukiramo mu nzu, bita ascenseur mu nzu yari atuyemo, muri 2006.

Umuryango we wavuze ko uzakomeza igikorwa cyo gushakisha ukuri kugeza ubwo uwari inyuma y’ubwo bwicanyi amenyekanye.