Igiciro cy'ubwiza

Image caption Vera Sidika, umunyakenyakazi wakoresheje amafaranga menshi yiitukuza

Kwitukuza ubu biravugwa cyane muri Kenya nyuma y’aho umukobwa uzwi cyane, Vera Sidika, atangarije ko yakoresheje ibihumbi by'amadolari y'Amerika mu bikorwa byo guhindura ibara ry'uruhu rwe.

Ibi byahise bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga babivuga, bandika #BleachedBeauty, bivuze "ubwiza bwitukuje".

Vera Sidika azwi cyane kubera gushyira amashusho y'ikibuno cye ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko ubu si ikibuno kirimo kuvugwa.

Kuwa gatanu yatanze ikiganiro kuri televiziyo muri Kenya aho yavugiye ku mugaragaro ku gikorwa cyo kwitukuza aherutse gukora.

Sidika yavuze ko yitukurije mu Bwongereza, avuga ko bishobora kuba byaramutwaye amashilingi ya Kenya agera kuri miliyoni 15 angana n’amadolari ibihumbi 170.

Yongeyeho ko icyo gikorwa cyatumye imirimo ye yiyongera.