Inama igamije guhashya ubugizi bwa nabi

Image caption William Hague na Angelina Jolie bahura n'abagore bafashwe ku ngufu mu ntambara

Inama mpuzamahanga y'iminsi 4 yo kwiga uko ihohotera rishingiye ku gitsina mu ntambara ryacika burundu yatangiye hano i Londres.

Iyo nama, yateguwe na ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, William Hague n'umukinnyi wa sinema akaba n'intumwa idasanzwe ya LONI, Angelina Jolie, ishingiye ku mugambi umaze imyaka 2 ugamije kumenyekanisha icyo kibazo.

Muri uwo mugambi havuyemo icyemezo kigamije guhashya ihohotera rishingiye ku gitsina mu ntambara, cyemejwe n'ibihugu 140.

Abateguye iyi nama baravuga ko bashaka ko isi ihagurukira no gufatira ibyemezo ihohotera rishingiye ku gitsina rikoreshwa nk’intwaro mu gihe cy’intambara.