Umuhigo w'isi mu guhoberana

Image caption Jon Bland na mugenzi we Olly Wiggleswort bamaze umunsi urenga bahoberana

Abagabo 2 bo mu mujyi wa Manchester baciye umuhigo w'isi w'igihe abantu 2 bamaze bahoberana.

Jon Bland na mugenzi we bakorana Olly Wiggleswort bamaze amasaha 27 bahoberana bari aho abagenzi bategera gari ya moshi muri uwo mujyi.

Abo bagabo bamaze ayo masaha bahagaze, ariko bakaruhuka iminota 5 gusa muri buri saha.

Bageragezaga guca umuhigo bafasha icyumweru cyahariwe abakozi bita ku bantu batishoboye mu gihugu.

Ababashyigikiye basabwe gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'abo bahoberana n'abagenzi babo, bandika #hugselfie, bishatse kuvuga "ifoto wifatiye uhoberana".

Aba bagabo batangiye guhoberana kuwa mbere mu gitondo barangiza ejo kuwa kabiri mu ma saa yine n'iminota 15, baciye umuhigo waherukaga w'amasaha 26, n'amasegonda 26.