Undi mugore yamanitswe mu giti mu Buhinde

  • 11 Ukwa gatandatu 2014
Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje guhungabanya Ubuhinde

Igipolisi cyo mu majyaruguru y'Ubuhinde mu ntara ya Uttar Pradesh, cyavuze ko basanze umurambo w'umugore umanitse mu giti mu karere ka Bahraich.

Umuyobozi w'igipolisi muri ako karere, Happy Guptan, yabwiye BBC ko uwo mugore warufite imyaka 44, yabeshwagaho no gucuruza inzoga.

Yakomeje guterwa ubwoba n'abantu bamwe bahatuye bamubuzaga gucuruza izo nzoga, ariko aranga.

Ubu hari gukorwa ibizami byo kwa muganga kugirango barebe ko yaba yafashwe ku ngufu.

Ibi bibaye hashize ibyumweru bike hari abandi bakobwa 2 bamanitswe bamaze gufatwa ku ngufu mu ntara ya Uttar Pradesh.