Muri Afghanistani barangije amatora

Ngo hari aho impapuro zo gutoreraho zabaye nkeya Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ngo hari aho impapuro zo gutoreraho zabaye nkeya

Muri Afghanistani habaye ikiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Perezida Hamid Karzai ucyuye igihe.

Abahatanira uwo mwanya ni Abdullah Abdullah wigeze kuba ministri w’ububanyi n’amahanga na Ashraf Ghani, impuguke mu by’ubucuruzi.

Umukuru w’akanama gashinzwe amatora yatangaje ko abantu benshi bayitabiriye kandi ko henshi ibiro by’amatora byafunguye.

Yiyemereye ariko ko hari aho impapuro zo gutoreraho zabaye nkeya.

Abatalibani bari baravuze ko bazabangamira ayo matora kandi hari impungenge ko ashobora gukurura impaka niba habonetsemo uburiganya.

Bugiye kuba ubwa mbere muri Afghanistani ubutegetsi butanzwe binyuze mu nzira ya demokarasi.

Mu gihe ingabo z’amahanga ziri muri icyo gihugu zitegura gutahuka, umukuru w’igihugu mushya azahura n’ingorane zitari nkeya.