Inyeshyamba zo muri Ukraine zahanuye indege

  • 14 Ukwa gatandatu 2014
Iyo ndege yari itwaye abasirikare n'ibikoresho bya gisirikare Image copyright Reuters
Image caption Iyo ndege yari itwaye abasirikare n'ibikoresho bya gisirikare

Perezida wa Ukraine, Petro Poroshenko yavuze ko agiye guhora igikorwa cy’inyeshyamba zishaka kwivana kuri Ukraine zahanuye indege y’ingabo za leta mu burasirazuba bw’igihugu, hagapfa abantu 49.

Yavuze ko izo nyeshyamba zishoye mu bikorwa by’iterabwoba zigomba guhanwa.

Perezida Poroshenko kandi yahise ahamagaza inama idasanzwe y’abashinzwe inzego z’umutekano.

Ministeri y’ingabo muri Ukraine iravuga ko iyo ndege ya gisirikare itwara abantu yarasiwe hejuru y’umujyi wa Luhansk mu ijoro ryakeye.

Iyo ndege yari itwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare ngo yiteguraga kugwa.

Nibwo bwa mbere leta ya Ukraine itakarije icyarimwe abasirikare benshi kuva aho itangiriye igikorwa cyo guhashya inyeshyamba zishigikiye Uburusiya zishaka kwivana ku gihugu.