Hamas irashijwa gushimuta abanyeshuri batatu

Igisirikare cya Israheli gikomeje gushakisha abo banyeshuri Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Igisirikare cya Israheli gikomeje gushakisha abo banyeshuri

Ministri w’intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, arashinja umutwe w’abanyapalestina wa Hamas gushimuta abanyeshuri b’abanyaisraheli batatu.

Abo banyeshuri baburiwe irengero ku wa kane hafi y’ahantu hatujwe abanyaisraheli mu ntara ya Cisjordania igihe bari bavuye mu masomo.

Igisirikare cya Israheli kiravuga ko kimaze guta muri yombi abanyapalestina 80 mu gikorwa cyo gushakisha abo banyeshuri.

Iri bura ry’aba banyeshuri rirafatwa n’igitotsi gikomeye mu mubano hagati y’impande zombi kuva aho abanyapalestina bashyiriyeho leta y’ubumwe irimo Hamas mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka.

Israheli icyo gihe yavuze ko idashobora gukorana na leta y’abanyapalestina irimo umutwe wa Hamas.

Abantu bafite rero ubwoba ko niba bano banyeshuri batabonetse vuba na bwangu, ibintu bishobora kumera nabi cyane.