Lt Joel Mutabazi yasubiye mu rukiko

Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyo aregwa byose
Image caption Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyo aregwa byose

Uyu munsi urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwasubukuye urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, wahoze ari mu bashinzwe kurinda umutekano bwite wa prezida Kagame.

Ubushinjacyaha bwibanze ku butumwa uregwa yohereje bufitanye isano n’icyaha cy’iterabwoba.

Lt Joel Mutabazi yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha yambaye impuzankano n’impeta bya gisirikare, bitandukanye n’abareganwa nawe bari mu mwambaro w’icyatsi kibisi uranga imfungwa za gisirikare mu Rwanda.

Yaburanye aboshye n’amapingu igihe cyose; ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urukiko ko bufite ikimenyetso cy’inyandiko za Lt Mutabazi zinyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi ku rubuga nkoranyambaga ruzwi nka ‘WhatsApp’.

Ngo yabwohererezanije n’uwitwa Nshimiyimana Joseph ufite irihimbano rya Camarade.

Ubu butumwa, ubushinjacyaha bwasomeye igice kimwe cyabwo mu rukiko, bwemeza ko bwaturutse kuri telephone ya Mutabazi.

Kandi bugaragara ko uregwa yemera uruhare rwe mu bitero bya grenade byaturikiye ahitwa Kicukiro bikica babiri, abagera kuri 48 bagakomereka.

Ubushinjacyaha bukavuga ko ubu butumwa bushimangira icyaha cy’iterabwoba.

Guhakana

Camarade, umwe mu baregawa na Lt Mutabazi, yahakanye ko telephone yerekanywe mu rukiko atayizi, atari iye, kandi atigeze akoresha WhatsApp na rimwe.

Image caption Lt Joel Mutabazi n'abo baregwa hamwe ntibemera ibyaha

Mutabazi nawe yahakanye telephone ko atari iye ndetse na nimero yatanzwe n’ubushinjacyaha buvuga ko yakoreshaga.

N’ubwo ubushinjacyaha bwatangaje ko ibi ari ibintu Mutabazi ubwe yashyizeho umukono nyuma yo kubyemera mu nyandiko mvugo y’ibazwa ryakurikiye ifatwa rye uyu musirikare yahakanye yivuye inyuma ko inyandiko yakorewe atayemera, ko yari ku ngoyi y’iyicarubozo.

Yavuze ko telephone ngendanwa yafatanywe atari yo yerekanywe mu rukiko uyu munsi.

Kandi ngo ubutumwa bwasomwe n’ubushinjacyaha bushobora kuba bwarahimbwe.

Mu ijwi ry’uburakari bukomeye yavuze atumbera umushinjacyaha ati ‘‘Si ndi umwicanyi, mwingerekaho amaraso y’abanyarwanda’’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mutabazi afite uburenganzira bwo guhakana ibyo aregwa ariko ko bufite ibimenyetso bibimuhamya.

Undi wireguye ni Ngabonziza Jean Marie Vianney uregwa gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC, ikorera hanze y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bumurega ko yakoreshejwe nk’umucengezamatwara w’ishyaka RNC mu gukwirakwiza ubutumwa bwangisha abaturage ubutegetsi bw’u Rwanda no kureba abayoboke b’iri shyaka ritemewe mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzi igihugu gifite ari FDLR na RNC kandi ko iyi mitwe igamije gutera imvururu mu gihugu no kwerekana ko ubutegetsi bwaheje igice kimwe cy’abanyarwanda.

Ngabonziza we, yabwiye urukiko ko atabonaga RNC nk’umutwe witwara gisirikare kandi ko awubona nk’ugamije guhindura ubutegetsi mu mahoro.

Urubanza rwasubitswe rukazasubukurwa ku munsi w’ejo.