Maliki aramagana icyifuzo cy'amahanga

  • 25 Ukwa gatandatu 2014
Image copyright AP
Image caption Nouri al-Maliki ntiyumvikana n'amahanga

Ministiri w'intebe wa Iraki, Nouri al-Maliki, yamaganye amahanga akomeje gusaba leta ihuriweho na bose yashobora kurwanya intagondwa z'abasunni.

Mu ijambo atanga buri cyumweru kuri televiziyo y'igihugu, bwana Maliki, yavuze ko ibyo binyuranye n'itegeko nshinga n'iterambere muri politiki.

Abategetsi bo mu muryango wo gutabarana w'ibihugu by'Uburayi n'Amerika, OTAN, bahuriye i Buruseli mu Bubiligi bavuze ko bashyigikiye icyifuzo cya Leta zunze ubumbwe z'Amerika gisaba ko abategetsi ba Iraki bashyiraho leta y'ubumwe byihutirwa.

Ministeri y'ingabo y'Amerika iravuga ko abajyanama ba gisirikare 130 b'abanyamerika batangiye umugambi wo kugira inama igisirikare cya Iraki, mu gihe abandi bategerejwe kugera muri Iraki mu minsi iri imbere.