Igisasu muri Nigeriya cyahitanye benshi

Image caption Aho igisasu gishya cyaturikiye muri Nigeriya uyu munsi

Muri Nigeriya haturikiye igisasu hafi y'inzu y'ubucuruzi mu murwa mukuru, Abuja.

Ako gace kari kuzuyemo abantu benshi igihe icyo gisasu cyaturikaga.

Ubutegetsi bushinzwe gutabara buravuga ko byibura abantu 19 bapfuye, abandi 52 bagakomereka.

Umunyamakuru wa BBC yavuze ko byibura imirambo 12 yagejejwe ku bitaro bimwe.

Icyo gisasu, cyumvikanye kure cyane, cyononnye imodoka nyinshi zari hanze y'iyo nzu y'ubucuruzi.

Ntibiramenyekana kugeza ubu uwateze icyo gisasu.

Umutwe w'intagondwa ugendera ku matwara y'idini rya Islamu, Boko Haram, wakomeje kugaba ibitero by'ibisasu muri uwo mujyi wa Abuja.