Afurika y'Epfo: Abakozi ba mine bahagaritse imyigaragambyo

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abakozi benshi ba mine baguye mu myigaragambyo, 2012

Ibihumbi by’abanya Afurika y’Epfo bakora mu birombe bya mine basubiye mu kazi nyuma yo kwemeranya ku masezerano y’akazi y’imyaka itatu kugira ngo bahagarike imyigaragambyo yari imaze amezi atanu.

Nyuma y’igihe kirekire badakora, abo bacukuzi bagomba kuzakora amahugurwa menshi kandi bakazakorerwa n’ibizamini by’ubuzima kwa muganga.

Bikaba bishobora kuzatwara amezi kugira ngo abo bakozi bo mu birombe bya mine bashobore gutanga umusaruro uhagije.