Kenya: Umuyobozi mukuru yatawe muri yombi

Image caption Issa Timamy yagejejwe imbere y'ubucamanza mu mujyi wa Lamu muri Kenya

Umuyobozi w'intara ya Lamu muri Kenya arashinjwa ibyaha by'iterabwoba n'ubwicanyi bishingiye ku bitero byagabwe muri uku kwezi mu mujyi wa Mpeketoni.

Ibyo bitero byahitanye abantu barenga 60.

Uyu muyobozi, Issa Timamy, aranashinjwa kandi gushishikariza no kwimura abantu ku ngufu.

Umukuru w'igihugu, Uhuru Kenyatta, yatunze agatoki imitwe ya politiki muri ako karere kuba yaragize uruhare muri izo mvururu, nubwo umutwe w'intagondwa ugendera ku matwara y'idini rya Islamu, al-Shabab, wivugiye ko ariwo wagabye ibyo bitero.

Uyu mutwe n'amashyaka atavuga rumwe na leta muri Kenya bamaganye ayo magambo ya perezida Kenyatta.