Ubufatanye hagati ya ukraine n'U Burayi

Ukraine gufatanya n'U Burayi
Image caption Ukraine irashaka kwiyegereza U Burayi

Umukuru wa Ukraine Petro Poroshenko ngo yiteguye gusinyana amasezerano adasanzwe n’ibihugu by’U Burayi azatuma iki gihugu kirushaho kwiyegereza ibihugu byo mu ihuriro ry’ibigize u Burayi.

Aya masezerano agomba gushyirirwaho umukono mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi ntashyigikiwe na busa n’igihugu cy’U Burusiya.

Mbere y’uko aya masezerano asinywa, umujyanama wa Perezida Putine yavuze ko umukuru wa Ukraine adafite ububasha bushingiye ku mategeko bumwemerera gusinya aya masezerano