Israel: Imirambo y'abasore 3 yabonetse

Abasirikare ba Israeli Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abasirikare ba Israeli

Abashinzwe umutekano muri Israeli baravuga ko babonye imirambo y'abasore batatu baburiwe irengero igihe batemberaga mu gace ka Cijordanie mu ntangiriro z'uku kwezi.

Hari amakuru avuga ko basanze iyo mirambo mu cyobo kiri hafi y'umujyi wa Hebron.

Abasirikare benshi ba Israeli boherejwe hafi y'umurenge wo muri Palestina, wa Halhul.

Umushikiranganji wa mbere wa Israeli, Benjamin Netanyahu, yakomeje gushinja umutwe wo muri Palestina, ugendera ku matwara y'idini rya Islam, wa Hamas, ko ari wo washimuse abo bahungu.