Umusore w'umunyapalestina yishwe

Mu minsi ishize abasore batatu b'abanyaisiraheli barishwe Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Mu minsi ishize abasore batatu b'abanyaisiraheli barishwe

Igipolisi cya Israheli cyabonye umurambo w'umusore w'umunyapalestina waraye ashimutiwe mu gace ko mu burasirazuba bw'umujyi wa Yeruzalemu.

Mohammed Abu Khdair, w'imyaka 17, abantu bamubonye yinjizwa ku ngufu mu modoka mu gitondo cyo kuri uri uyu wa gatatu.

Nyuma y'amasaha make gusa, umurambo we wabonetse mu ishyamba watwitswe igice kimwe.

Igipolisi cya Isiraheli nticyari cyabasha kumenya icyatumye yicwa ariko amakuru aturuka mu banyapalestina aravuga ko bisa nkaho byakozwe n'abantu bashakaga guhora urupfu rw'abasore batatu b'abanyaisiraheli bishwe mu minsi ishize.

Nyuma yaho insoresore z'abanyapalestina zakozanyijeho n'igipolisi cya Israheli hafi yaho uwo musore yari atuye.