Umutekano wakajijwe ku ndege zijya muri Amerika

Izi ngamba nshya zishobora kubangamira abagenzi Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Izi ngamba nshya zishobora kubangamira abagenzi

Umutekano wakajijwe cyane ku bibuga by'indege bihagurikirwamo indege zijya muri Amerika nyuma yaho bisabiwe n'abashinzwe umutekano ba Amerika.

Muri ibyo bibuga harimo nibyo mu Bwongereza aho ministri ushinzwe gutwara ibintu n'abantu, Patrick McLoughlin, yavuze ko umutekano urimo gukazwa ku bibuga by'indege muri gahunda yo kurinda umutekano w'abaturage.

Nubwo bwose atatanze ibisobanuro birambuye ku ngamba zafashwe, ntiyigeze ahakana ko zitazabangamira abagenzi.

Ibi birakorwa mu gihe ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko imitwe ikorana na al-Qaeda muri Syria na Yemen irimo gukora ibisasu byo guturikiriza mu ndege.

Umutegetsi wo muri ministeri ishinzwe umutekano muri Amerika yavuze ko umutekano urimo gukazwa ku bibuga kubera ko bafite amakuru yizewe ko hari ikintu kibi inkozi zikibi zishaka gukora ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.