Umugabo wo muri Nigeria utemera imana yarekuwe

Mubarak Bala arifuza kuva mu majyaruguru ya Nigeria
Image caption Mubarak Bala arifuza kuva mu majyaruguru ya Nigeria

Umugabo wo muri Nigeria wari ufungiye mu kigo kivura indwara zo mu mutwe kubera kuvuga ko atemera ko imana ibaho yarekuwe.

Uyu mugabo witwa Mubarak Bala, biravugwa ko yarekuwe kubera ko abakozi bo mu bitaro yarimo batangiye imyigaragambyo yo guhagarika akazi.

Yahawe imiti ku ngufu kandi afungirwa mu cyumba cy'abarwayi b'indwara yo mu mutwe mu gihe cy'iminsi 18.

Biravugwa kandi ko umuryango we wamuhaye ibitaro kubera ko wari ufite ubwoba bw'umutekano we nyuma yaho avugiye ku mugararo ko atemera imana.

Mubarak Bala yavuze ko yifuza kuva mu majyaruguru ya Nigeria yiganjemo abayislamu ngo kubera ko hari abamuteye ubwoba bamubwira ko bazamwica kubera ko yanze idini rye.