Inkubi ikomeye y'umuyaga mu Bujapani

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP Getty
Image caption Ahangijwe n'inkubi ikomeye y'umuyaga, Neoguri, mu Bujapani

Abategetsi b’ubuyapani basabye abaturage barenga ibihumbi 500 kuva mu byabo bagashaka amacumbi mu gihe inkubi ikomeye y'umuyaga, Neoguri, ikomeje gusatira amajyepfo y'igihugu.

Imvura n'umuyaga bifite umuvuduko urenga ibirometero 200 ku isaha byakomeje kwibasira ibirwa bya Okinawa.

Ikigo gishinzwe iteganya gihe muri ako karere cyabashije gupima amazi azamuka kugera kuri metero 14.

Umunyamakuru wa BBC mu murwa mukuru, Tokyo aravuga ko iyi nkubi ikomeye y'umuyaga irimo gutakaza imbaraga, ariko ko imvura ikomeye ishobora gutera imyuzure n'inkangu.