Amategeko abuza abapadiri kurongora 'ashobora koroshywa'

Papa Fransisiko yiyemeje guhagurikira ikibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa yiyemeje guhagurikira ikibazo cy'ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yavuze ko atekereza ko amategeko abuza abapadiri kurongora ashobora kuzoroshywa igihe nikigera.

Papa yavuze ko hari ibisubizo bihari bigamije guhindura ayo mategeko amaze imyaka 1100 kandi ko azabishaka.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru, La Repubblica cyo mu Butaliyani, Papa Fransisiko yanavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu bihaye imana bashinjwa gukorera abana ari indwara imeze nk'ibibembe yadukiriye Kiliziya.

Yavuze ko hafi 2% by'abihaye imana bahohotera abana bishingiye ku gitsina, ngo bakaba barimo abasenyeri n'abakaridinali.

Papa ngo ko yiteguye kubonera umuti icyo kibazo akoresheje ingufu zose bisaba.