Rwanda: Umuriro ukomeje kwaka i Kigali

Inkongi y'umuriro i Kigali
Image caption Inkongi y'umuriro i Kigali

Inkongi y’umuriro ukomeye yongeye kwaduka mu mujyi wa Kigali yangiza ibitari bike mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana kugeza ubu cyakora yaba polisi yatabaye ndetse n’abakorera muri aka gace barakeka inzinga zitwara umuriro w’amashanyarazi .

Iyi mpanuka ibaye iya 3 mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ,bamwe bakaba batangiye kugira impungenge ku mvano y’uyu muriro .

Mu gihe igipolisi kirwanya imiriro kivuga ko kiri kongera ubushobozi bwo gutabara kirasaba abakora imirimo y’ubucuruzi guteganya uburyo bwo kurwanya inkongi ku nyubako bakoreramo kuko ibitera impanuka muri iki gihe bigenda byiyongera .

Imodoka z’igipolisi gishinzwe kurwanya inkongi zagerageje guhashya uyu muriro wibasiye amazu y’ubucuruzi mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo.

Imihanda yose yari ifunze hanyuranamo abashinzwe ubutabazi gusa .

Abatabaye mu ba mbere batubwiye ko batunguwe n’uyu muriro watangiye buhoro buhoro ukaza gufata hose.

Muri rusange hangiritse ibintu byinshi nubwo agaciro kabyo kataramenyekana.

Hari ahari amazu yo gucumbikamo, ahacuruzwaga ibyuma by’amamodoka bisimbura ibishaje ndetse n’aho bacururizaga imifariso cyangwa matelas ari naho higirijweho nkana .Uyu mutegarugori wavugaga amarira amubunga mu maso ni umwe mu batagize icyo barokora .

Ikibazo cy’inkongi mu mujyi wa Kigali cyatangiye gutera impungenge abatari bake.

Iyi ya Nyabugogo ibaye iya 3 mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Zose ziribasira amazu y'ubucuruzi .

Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali, Modeste Mbabazi avugako bagiye kwitabira iki kibazo

Agace kafashwe n’inkongi kaberagamo ubucuruzi butandukanye.

Hari hari iduka ricuruza imifariso ari ryo ryahiyi rigakongoka ,ahabarizwaga ibyuma by’amamodoka bisimbura ibishaje n’ibiribwa hafi aho.

Igipolisi kivuga ko nta muntu wahitanywe n’uyu muriro cyakora bikaba ari nk’igitangaza cyabaye kuko aka ari agace abantu baba banyuramo ari benshi kandi ku masaha yose y’umunsi.