Nigeria: Abantu benshi bishwe i Damboa

Igitero mu mujyi wa Damboa Uwufise ububasha kw’isanamu s
Image caption Igitero mu mujyi wa Damboa

Impirimbanyi zikekwa ko ari izo mu mutwe w'integondwa za kiyisilamu wa Boko Haram, zagabye igitero mu mujyi wa Damboa uri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeria, zica abantu bagera kuri 18.

Ababibonye baravuga ko icya kabiri cy'uwo mujyi cyatwitswe, naho isoko rikuru ryaho rihinduka umuyonga.

Icyo gitero cyaraye kigabwe mw'ijoro ryakeye.

Biravugwa ko abantu bo muri uwo mujyi bahungiye mu turere baturanye, ubu ntabasigayemo.

Mu byumweru 2 bishize, abitwaje ibirwanisho bo muri Boko Haram bateye ibigo bya gisirikaro byo muri uwo mujyi wa Damboa, bica abasirikare benshi.

Hagati aho umukuru w'intara ya Borno iri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeria yatangaje ko hamaze kwicwa abarimu ijana na mirongo irindwi na batandatu no gusenywa amashuri magana cyenda kuva aho umutwe wa Boko Haram ukajije ibitero byawo mu bihumbi bibiri na cumi na rimwe.

Kashim Shettima iyi mibare yayishyize ahagaragara mu nama yagiranye n'akanama karimo kugerageza kureba ukuntu amashuri yo muri icyo gihugu yarushaho kurangwamo umutekano.

Akanama gashyigikiwe na Gordon Brown wigeze kuba ministri w'intebe w'ubwongereza.

Mu kwezi kwa kane, umutwe wa Boko Haram washimuse abana b'abanyeshuri b'abakobwa mu mujyi wa Chibok.