Ibizamini ku mirambo yo muri Malaysia Airlines

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Igice cy'indege ya Malaysia Airlines mu burasirazuba bwa Ukraine

Impuguke mu maperereza z'Ubuholandi zatangiye gukorera ibizamini imirambo y'abaguye mu ndege ya Malaysia Airlines.

Ibi bizamini barabikorera ahantu abagenzi bategera gari ya moshi mu burasirazuba bwa Ukraine.

Izo mpuguke zaherekejwe n'abagenzuzi bo mw'ishami rishinzwe umutekano mu muryango w'uburayi, OSCE i Torez, umujyi uri mu birometero 15 uvuye aho iyo ndege yaguye.

Umwe muri izo mpuguke yavuze ko yabwiwe ko gari ya moshi iri bwemererwe kuva muri uwo mujyi uyu munsi kuwa mbere, nubwo aho igana hatazwi.

Kugeza ubu, abakora akazi ko gutabara babonye imirambo igera kuri 250 n'ibindi bice by'imibiri.

Leta ya Ukraine iravuga ko gari ya moshi ya kabiri irimo imashini zikonjesha yageze Torez kubika iyo mirambo.