Nigeriya: Iminsi 100 abakobwa bashimuswe

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abantu bateranye basaba ko Perezida Jonathan yafasha kugarura abakobwa 200 bashimuswe

Perezida wa Nigeriya, Goodluck Jonathan, arahura n’ababyeyi b’abanyeshuri b’abakobwa barenga 200 bashimuswe n’intagondwa zigendera ku matwara y’idini rya isilamu.

Bwana Jonathan yanenzwe kuba atararakoze ibishoboka byose ngo agerageze kugarura abo bakobwa bamaze iminsi 100 bashimuswe.

Aba babyeyi ntibitabiriye inama yo guhura na perezida Jonathan yari yateganijwe mu cyumweru gishize, bavuga ko bagombaga kubanza kuvugana n’abakuru bo mu mirenge n’abandi bavandimwe bo mu miryango yabuze ababo.

Bwana Jonathan yavuze we ko abo babyeyi bakoreshejwe n’impirimbanyi arega ko zahinduye icyo kibazo zikigira politiki.