Isiraheli yahamagaye inkeragutabara zayo 16000

  • 31 Ukw’indwi 2014
Ibitero bya Isiraheli kuri Gaza byatangiye ku itariki ya 8 z'ukwa karindwi Image copyright Reuters
Image caption Ibitero bya Isiraheli byatangiye ku itariki ya 8 z'ukwa karindwi

Isiraheli yahamagaje abasirikare b'inkeragutabara bayo (reserve force) bagera ku 16000 mu gihe intambara yo muri Gaza ikomeje.

Iki cyemezo kigiye gutuma umubare w'abasirikare b'inkeragutabara Isiraheli imaze gutumaho ugera ku 86000.

Abategetsi b'iki gihugu baravuga ko bizatuma igisirikare kibasha gukomeza neza ibikorwa byacyo.

Ibi biraba kandi mu gihe Isiraheli inengwa kubera igitero cyagabwe ku ishuri rigenzurwa na ONU riri muri iyo ntara.

Isiraheli yiyemeje gukora iperereza kuri icyo gitero cyagabwe kuri iryo shuri kigahitana abantu byibura 16.

Ibitero bya Isiraheli kuri Gaza byatangiye ku itariki ya 8 z'ukwezi kwa karindwi.

Guhera icyo gihe, byibura abanyapalestina 1360 bamaze kwicwa. Benshi muri bo ni abasivile.

Abanyaisiraheli 58, bagizwe n'abasirikare 56 n'umusivile umwe, nabo barishwe.