Ingamba nshya zo gukumira Ebola muri Nigeria

  • 9 Ukw’umunani 2014
Ebola imaze guhitana abantu 960 muri Afurika y'uburengerazuba Image copyright AP
Image caption Ebola imaze guhitana abantu 960 muri Afurika y'uburengerazuba.

Abategetsi bo muri Nigeria batangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya zo gukumira Ebola ngo idasakara mu gihugu.

Ibi birakorwa nyuma y'umunsi umwe Perezida Goodluck Jonathan w'icyo gihugu atangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Muri izo ngamba nshya harimo gushyiraho ibigo byo gushyiramo abarwayi bahawe akato n'igikorwa cyo kugeza ku baturage amakuru arebana n'iyo ndwara.

Muri Nigeria habonetse abantu bake cyane banduye indwara ya Ebola.

Abategetsi ariko barashaka gukora uko bashoboye ngo ibintu bitabarenga nkuko bimeze muri Liberia na Sierra Leone aho abakozi bashinzwe ubuzima bibagoye cyane guhangana nayo.

Ishami rya ONU ryita ku buzima - OMS - riravuga ko abantu bagera hafi kuri 960 bamaze guhitanwa na Ebola muri Afurika y'uburengerazuba.