Intambara ikomeje kwica abantu muri Gaza

Abantu bagera kuri 1960 bamaze kugwa muri iyi ntambara Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Abantu bagera kuri 1960 bamaze kugwa muri iyi ntambara

Abantu 5 biravugwa ko baguye mu bitero bya Isiraheli kuri Gaza mu gihe abanyapalestina nabo bakomeje kurasa ibisasu bya roketi muri Isiraheli.

Intambara yongeye kubura nyuma yaho harangiriye ku wa gatanu ihagarika ry'imirwano ryamaze igihe cy'iminsi itatu.

Mu ntara ya Cisjordania naho ntabwo umwuka umeze neza kuko abigaragambya bakozanyijeho n'ingabo za Isiraheli.

Hari amakuru avuga ko hari abanyapalestina 2 bishwe barashwe; umwe ku wa gatanu naho undi ku wa gatandatu.

Kuva aya makimbirane yatangira mu ntangiriro z'ukwezi kwa karindwi, abanyapalestina 1900, biganjemo abasivili, barishwe.

Naho ku ruhande rwa Isiraheli hapfuye abantu 67 barimo abasivili batatu.