Ishyaka Muslim Brotherhood yari ifite ryasheshwe

  • 9 Ukw’umunani 2014
Abayoboke ba Muslim Brotherhood bizabagora kujya mu matora Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abayoboke ba Muslim Brotherhood bizabagora kujya mu matora.

Urukiko rwo mu Misiri rwategetse ko ishyaka riharanira ubwigenge n'ubutabera ry'umutwe utemewe n'amategeko wa Muslim Brotherhood riseswa.

Umutwe wa Muslim Brotherhood wahagaritswe gukora mu kwezi kwa cyenda k'umwaka ushize ariko icyo gihe icyemezo cy'urukiko ntabwo cyarebaga ishyaka ryawo.

Iki cyemezo gishya kizatuma nta muyoboke numwe wa Muslim Brotherhood ushobora kwitabira amatora ariyo yose muri icyo gihugu.

Umunyamakuru wa BBC uri mu burasirazuba bwo hagati aravuga ko ubu ari uburyo bwo kupfukirana uwo mutwe, bityo umubare munini w'abanyamisiri bagahezwa mu ruhando rwa politiki.