Irani: indege yari itwaye abantu 48 yahanutse

Iyo ndege yerekezaga mu mujyi wa Tabas Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Iyo ndege yerekezaga mu mujyi wa Tabas

Indege y'isosiyete Sepahan Airlines yagiriye impanuka mu murwa mukuru wa Irani, Teheran, mu gace gatuwe.

Benshi mu bagenzi 48 yari itwaye bapfuye.

Iyo ndege yerekezaga mu mujyi wa Tabas uri mu burasirazuba bw'igihugu.

Yahanutse hashize igihe gito cyane ihagurutse ku kibuga cy'indege cy'i Tehran.

Hari amakuru avuga ko iyo mpanuka yatewe n'ibibazo bya moteri.

Impanuka z'indege zimaze igihe ziba muri Irani abantu bavuga ko ziterwa n'indege zishaje hamwe no kutazitaho.

Ibihano Irani yafatiwe n'amahanga bituma biyikomerera kugira ngo amasosiyete yaho agure indege nshya n'ibyuma bishya byo gusimbura ibishaje.