Abasirikare banze kurwanya Boko Haram

Image caption Abasirikare i Maiduguri banze kurwanya Boko Haram basaba ko babanza guhabwa ibikoresha bihagije

Hari amakuru avuga ko abasirikare bagera kuri 40 mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeriya banze kurwanya abarwanyi ba Boko Haram kugeza igisirikare gihawe ibikoresho byiza.

Abo basirikare bari hanze y'umujyi wa Maiduguri.

Umusirikare 1, wavuganye na BBC ariko utashatse ko amenyekana, yareze abasirikare bakuru ko batanga ubuzima bw'abasirikare, avuga ko bapfa nk'inyoni.

Uyu musirikare yakomeje kuvuga ko adashobora kurengera igihugu cye adafite ibikoresho bihagije.

Umujenerali, nawe utashatse kuvugwa izina, yavuze ko kuba ikigwari bisanzwe mu bihe by'intambara, ariko yongeraho ko umusirikare wese uzigomeka azahanwa.