Banki y'Amerika igiye kwishyura akayabo

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Banki nkuru y'Amerika igiye kwishyura akayabo k'amafaranga

Banki y'America yemeye kwishyura hafi miliyaridi 17 z'amadolari kubera inguzanyo z'amazu yagize uruhare mu gutangiza ikibazo cy'ubukungu cyabaye mu 2008.

Uwo niwo mubare munini kurusha iyindi yose yabayeho mu mateka y'ubucuruzi bw'Amerika.

Banki y'Amerika yarezwe ko yayobeje abashoramari mu kugura amazu, bayaguze bazi ko harimo inyungu ariko bibaviramo igihombo.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko igice kinini cy'ayo madolari kizakoreshwa mu gufasha abantu bafite ikibazo cyo kwishyura imyenda y'amazu bafashe.